MRCAMICHIGAN RWANDAN COMMUNITY ASSOCIATION

Community News

Iyo aza kuba akiriho Padiri Ubald yari kubwira umuhisi n’umugenzi ati: “Yezu Kristu ni MUZIMA, kandi ARAKIZA, nimumugane mubashe kubaho.”

September 23, 2026 · Article written by MRCA News

Official flyer announcing Bishop Édouard Sinayobye’s October 4, 2026 Mass in Kentwood, Michigan.

Murugendo rwe Nyiricyubahiro musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu Édouard Sinayobye azazenguruka intara zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho azaba afite ubutumwa bw’ihumure n’amahoro azaniye abatuye iki gihugu, nk’uko tubikesha ubwanditsi bukuru bwacu bitekanijwe ko Musenyeri azasura intara ya Utah, Michigan, Maine, North Calolina ndetse n’ahandi. Mu ruzinduko rwe umunyamakuru wacu yamubajije uby’uru rugendo maze adusubiza muri ubu buryo:

Umunyamakuru: Nyiricyubahiro Musenyeri Édouard Sinayobye, muzazenguruka America mu Gitambo cy’Ukaristiya cy’Inshuti z’Ibanga ry’Amahoro, kandi hazanibukwamo umurage wa Padiri Ubald Rugirangoga. Padiri Ubald Rugirangoga yasize umurage ukomeye mu bijyanye n’isanamitima n’imbabazi. Nyuma y’urupfu rwe, murabona ari ikihe kibazo gikomeye kurusha ibindi gishobora gutuma uwo murage ucogora cyangwa ukazimira?

Musenyeri: Ndifuza gusobanura mu magambo avunaguye umurage Padiri Ubald yadusigiye, cyane cyane mu rugo yise «Ibanga ry’amahoro» aho Diyosezi ya Cyangugu ikomeje gukorera ubwo butumwa.

Ni ubutumwa burimo ibice bitatu:

Icya mbere: Ni ubutumwa bwo kunga Abanyarwanda. Kwigisha abantu ko icyaha cy’inzangano, amacakubiri, ingengabitekerezo n'irondabwoko ari icyaha gikomeye, kandi cyahekuye igihugu cyacu, kigasiga ibikomere by’umubiri n’iby’umutima bitagira ingano.

Yakurikizagaho guhuza abakomerekejwe n’icyago cya jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga abishe n’abiciwe. Yabategaga amatwi, akabaherekeza mu rugendo rwo kubohoka, bakagera aho bamwe basaba imbabazi, abandi bakazitanga.

Ubu butumwa na n'ubu buracyakenewe cyane. N'ubwo igihugu cyateye intambwe nziza mu bwiyunge n’ubudaheranwa, ariko hari imitima ikiremerewe cyane. Hari benshi bakinangiriye mu kibi, bagifite ibitekerezo by’ubwicanyi, hari n’abandi bagikeneye gukira ibikomere by’umutima jenoside yabateye. Ni inzira ndende, niyo mpamvu iki kibazo tukitayeho cyane. Uguhinduka k’umutima, niwo muti urambye wo gutsinda inabi yica abantu. Urukundo, nirwogere, rutubere umuti kandi rutubere n’urukingo.

Icya kabiri: Ni isengesho ryo gusabira abarwayi ndetse no kubagaragariza urukundo rubasigasira. Padiri Ubald yari yarahawe n’Imana ingabire idasanzwe yo gusabira abarwayi. Ubu butumwa bwo kwita ku barwayi, buri mu nshingano z’Ubukristu. Abavandimwe bashikamiwe n’uburwayi, Ivanjiri idusaba kubamenya no kubitaho tubasabira ngo Nyagasani abunamure, kandi tukabagirira ibikorwa by’impuhwe.

Icya gatatu: Ni ugutoza abantu gusenga. Padiri yabaye umutoza w’isengesho. We ubwe, yashyiraga isengesho imbere ya byose, akitabaza imbaraga z’Imana muri byose. Abakristu yafashije kumenya Imana, icya mbere yabatozaga ni ugusenga no kwiringira Imana muri byose. Umwitozo wo gushengerara Nyagasani Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya, wari ufite umwihariko. Ababanye nawe, bahamya ko yafataga umwanya w’isengesho ryo gushengerera. Ibyo kandi yabitozaga Abakristu bose. Muri ibi bihe turimo, tuvuga ko igihe cyabaye gito, ndetse umwanya wo gusenga wabaye ingume kuri benshi. Isengesho ryabuze umwanya. Mu mibereho ya benshi, hagaragara ukwemera guke. Dukwiye kwumva ko Imana ari Umushobora byose, aho kwiringira imbarga z’isi, tugashyira hejuru ya byose imbaraga z’Umushoborabyose.

Umunyamakuru: Muri iki gihe usanga hari Abakristu benshi bajya mu Misa, bagasenga ndetse bakakira Ukaristiya, ariko ugasanga mu mibereho yabo ya buri munsi hakirimo inzika, amakimbirane n’amacakubiri. Ni iki Kiliziya ikwiye guhindura kugira ngo Ukaristiya itarangirira ku gicaniro, ahubwo igahindura imibereho y’Umukristu?

Musenyeri: Icyo Kiliziya ikwiye kandi igomba gukora, si uguhindura Ivanjiri kuko Ivanjiri si yo kibazo. Ikibazo ni umuntu uyakira. Yezu Kristu yasize ku isi itegeko ry’urukundo, "Nimukundane nk’uko nanjye nabakunze." Ubukristu ntibubangikana n’urwango. Uwanga mugenzi we aba ari mu mwijima ntaba ari mu rumuri rw’Imana. Icyo Kiliziya igomba gukora ubu ni ukwegera buri muntu, ikamutega amatwi, ikamenya ibibazo bye, imyumvire ye, ingorane afite mu kuyoboka Imana, ikamuherekeza mu rugendo rwo kwivugurura.

Ntitugomba kugira ubwoba bwo gutangaza Inkuru Nziza ku bantu bose. Yezu Kristu, ni we Mukiza w’isi. Nitumukingurire imiryango, adukize, aduhindure abantu bashya, ni ukuvuga ABAVANIDMWE.

Bishop Édouard Sinayobye in liturgical vestments against a blue background.
Nyiricyubahiro musenyeri wa diosese ya Cyangugu Édouard Sinayobye.

Umunyamakuru: Padiri Ubald yari azwi cyane ku butumwa bwo gusaba imbabazi no kubabarira. Ariko hari abantu bavuga ko hari ibikomere umuntu adashobora gukira no kubabarira mu buryo bworoshye. Kiliziya yabwira iki umuntu ukomeza kubabazwa n’icyo yakorewe, ariko akaba atarabasha gutera intambwe yo kubabarira?

Musenyeri: Ni koko hari ibikomere biremereye, bidakira vuba. Ariko ndabanza mvuge ko gukira kw’ibikomere tugomba kubyumva neza. Ibyakomerekeje umutima ku buryo bukomeye; nk’ibya jenoside, si ugukira nk’uko tuvurwa malariya tukayikira. Ni urugendo rurerure. Ni yo mpamvu hari abo bigora cyane, kubera impamvu nyinshi.

Icyo Kiliziya yabwira abo urwo rugendo rwaruhije ku buryo bw’umwihariko, ni ukwemera gufashwa. Iyo umuntu atarabohoka ku bibi yaguyemo ngo asabe imbabazi, aba akiri ku ngoyi, kandi iyo ngoyi akeneye kuyivaho. Uwashegeshwe bikomeye n’inabi yagiriwe akaba kugeza ubu atarashobora kubona imbaraga zo kwibohora, nawe tugomba kumwegera, tukamutega amatwi, tukumva akababaro ke, tukamuherekeza muri iyo nzira yo kwigaranzura ubukana bw’agahinda yatewe n’ibyamubayeho, tukamufasha kubabarira. Igihugu cyacu gifite ubutumwa giha isi; "Kubabarira, kudaheranwa!"

Umunyamakuru: Muri Diaspora, Abanyarwanda baba kure y’igihugu bahura n’ibibazo byihariye birimo kubura umwanya wo gusenga, urubyiruko rukura rutazi neza umuco n’imyemerere by’ababyeyi, ndetse n’ingaruka z’umuco w’aho batuye. Ni ubuhe butumwa bwihariye mwazaniye Abanyarwanda batuye muri Amerika?

Musenyeri: Ndahera ku muco. Umuco wacu ubumbatiye ibyiza bitagira ingano birimo uburere bwiza ku bato, indangagaciro z’umuryango, gukunda igihugu cyacu, gufashanya no gutabarana, kubaha abageze mu zabukuru n’ibindi byiza byinshi. Ubwo bukungu bukwiye gusigasirwa. Umuco ni agaseke kadatwarwa n’umwasama. Nimugatware nk’amata y’abashyitsi, mukarinde ibigatokoza n’ubwo byaba byogagizwa mu bitekerezo by’abo twita ko ngo bakataje mu iterambere. Iterambere ntiryica umuco. Umuco ni foundation (umusingi).

Ikindi rero ni ibyerekeye gusenga n'ubusabaniramana. Mu isi hateye ubuhakanyi, buhakana Imana. Hari ibintu tudashobora guhindura. Si twebwe twaremye isi, ifite Uwayiremye. Umuntu n'iyo yakwiha uburenganzira bwo kuvuga ko Imana itabaho, ntibiyibuza kubaho no kuba Umugenga w’ibyo yaremye.

Dukomere ku Mana. Ibintu byose birahita, ariko Imana yo ntihita.

Umunyamakuru: Musenyeri, iyaba Padiri Ubald Rugirangoga aba akiriho uyu munsi, mukurikije ibibazo Kiliziya n’umuryango Nyarwanda bihanganye nabyo, ni ubuhe butumwa mwumva yari kuba ashimangira cyane kurusha ubundi?

A priest raises the Eucharist during a religious celebration.
Padiri Ubald Rugirangango.

Musenyeri: Iyo Padiri aba akiriho, yari kuvuga aranguruye ijwi ati: “Yezu Kristu ni MUZIMA, kandi ARAKIZA, nimumugane mubashe kubaho”. Ni icyo ntekereza ko yavuga, abwira umuhisi n’umugenzi. Murakoze, mubane n’imana.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasoje yifuriza amahoro abatuye muri America ndetse asaba umunyamakuru wacu kurarika abantu benshi kuzitabira igitambo cya Misa aho izasomerwa hose muhavuzwe haruguru.

Ubwanditsi — MRCA News.